Akarere ka Ruhango, Itariki 16 Mata 2012
Baturage mwese ba Ruhango, n’ab’utundi turere mwese muri hano, muraho? Muraho neza?
Byanshimishije kubona umwanya wo kuza kubonana namwe, kubasuhuza, no kubashimira. Kubashimira byinshi bikorwa, bikorwa neza, biteza igihugu cyacu imbere, bibateza imbere ubwanyu, ndetse n’inzira yo gukomeza gukora ibindi byinshi bikiri imbere.
Mwakoze kandi mwese uko mungana mutya muri benshi cyane, kuba mwaje ngo duhure., tuganire ibikomeza kubaka igihugu cyacu.
Hari byinshi byagiye bivugwa by’ingenzi, nagira ngo mbe nabisubiramo ku buryo busobanutse kandi bwaduha uko twakomeza gutera imbere.
Baturage ba Ruhamgo n’abo mu ntara y’amajyepfo bandi muri hano;
Icya mbere dukomeza kuvuga twubakiraho ni ukubanza tukamenya ko buriya twifitemo ubushobozi.Twese dushyize hamwe, buri wese akoresheje ubushake bwe n’imbaraga ze, n’ubwenge bwe, dufite ubushobozi bwo guhindura ubuzima bwacu bukaba bwiza. Tukagira amajyambere nk’ayo mujya mwumva aba mu bindi bihugu.Hari ibihugu byateye imbere, biragenda bigira umutungo mwinshi, ndetse bakagira n’uwo kubasagurira, bakabagemurira ngo bababesheho namwe .Ntabwo mukwiye kubeshwaho no gusagurirwa. Ibyo murabyumva? Murashaka kubeshwaho no gusagurirwa? Oya, ntabwo umuntu yajya ajya ku meza, akaza kukugenera ibyo asigaje. Ntabwo aribyo. Mukwiriye kugira icyo mwishyirira ku meza mwebwe ubwanyu. Kandi ingero ni nyinshi z’ibyo tumaze kugeraho byerekana ko ibyo bishoboka. Sibyo?
Kugira ngo bishoboke rero mbere y’uko duhindura ubwo buzima, ndetse no guhindura imikorere, harabanza hagahinduka imyumvire. Iyo umaze kubyumva neza, iyo umaze kureba izo ngero, bituma byoroha no kugira ngo n’ibikorwa bihinduke.Ibikorwa iyo bihindutse nabyo bihindura bwa buzima ku buryo bugaragara.
Umudamu wari umaze kuduha urugero rw’ukuntu ubuzima bwe n’ubw’umuryango we bwahindutse, mwabyumvise .Mukarugambwa ibyo yatubwiye mwabyumvise.ni urugero. Mukarugambwa uriya ni nkamwe mwese. Ibyo yakora cyangwa ibyo akora, namwe mubifite m’ubushobozi bwanyu. Yibuka kujya muri Banki, yibuka kugenda akagura isuka, yarangiza akayihingisha. Isuka wagura iy’iki, niba itari buhinge?
Ubundi ibyo twasezeranye ni byinshi. Bimwe bimaze gukorwa. Ibindi biracyari mu nzira. Ariko abantu iyo basezeranye kugira icyo bakora buri wese nyine agomba kugira uruhare rwe kandi akarwubahiriza cyane cyane ibi ngibi noneho twebwe biri mu nyungu zacu twese uko turi hano. Kur’uhande rwa Leta, Leta itanga uburyo, itanga aho uhera, itanga ubufatanye, itanga icyerekezo, ibikorwa bikaba iby’abaturage. Niba Leta yahereye kuguha inka, muri ya gahunda ya gir’inka, nta nubwo leta yakurikirana ngo ize iyikuragirire. Ni wowe uyiragira. Sibyo? Yee..ugomba gushyiraho akawe nawe ukayiragira, ukayiragira neza, ikororoka, ikagukemurira ibibazo wari ufite.
Leta yaguhaye isuka, ntabwo yongera ngo igukurikire abe ari yo iyihingisha. Oya, ni wowe. Sibyo?
Tugomba kugabana imirimo kandi tukuzuzanya. Ariko buri wese agomba kugiramo inyungu zihindura ubuzima bwe .Iyo ubuzima bwawe buhindutse, n’ubuzima bw’igihugu burahinduka. Ibyo murabibona aho u Rwanda rwari ruri mu myaka icumi ishize, cumi n’itanu ishize, ngira ngo biragaragara ko atariho ruri ubu ngubu. twateye intambwe nyinshi imbere, kurenza aho twari turi mu myaka icumi, mu myaka cumi n’itanu ishize. Taracyafite gukomeza gutera imbere, kugira ngo mu myaka yindi icumi iri imbere nidusubiza amaso inyuma tuvuge ngo dore aho tuvuye. Aho twari turi ubu ngubu hari imbere cyane kurusha aho twari turi mu myaka icumi ishize. Sibyo? Niko abantu babaho. Niko abantu biha agaciro babaho. Kandi intego yacu ni ukwiha agaciro. Agaciro, Agaciro. Ikintu cyose ukongeramo agaciro.Twihereyeho.Ntabwo rero tukibivuga ngo habe hagira n’ubyumva nk’aho ari umugani.
Ibikorwa bimaze kwigaragaza n’inyungu zabyo, kubaturage zimaze kugaragara. N’ubu umuntu arabireba, Arabireba no ku maso yanyu. Murakeye, murashishe,. Ni ko abantu bakwiye kubaho, bagahora bishakamo ibisubizo by’ibibazo bihari. Turagenda dusiga ibibazo byinshi inyuma; turajya mu bisubizo gusa. N’abahoze bavuga ibyo turi buganire nyuma y’aha, ni ibisubizo gusa. Ntabwo ari ibibazo.
Ndizera ko mwese muri hano ibibazo mubisiga inyuma, Atari byo muzana imbere hano. Ibibazo mutabizana hano, ibibazo mubisiga inyuma, ibisubizo akaba ari byo muzana aha ngaha. Rero rwose bibe umuco. Nanabyumvaga. Izi ndirimbo muririmba, zifitemo amagambo meza. Ndetse birushaho, iyo ayo magambo tuyashingiraho tugira ibikorwa. Kuvuga ko ntawasenya umureba! None se koko?,Mujye mwamagana abasenysa mubareba, Ntimukabihanganire. Abantu bagamije ibisubizo ntibasenya. Abasenya ni babandi twasize inyuma, ntabwo dushaka ko tubasanga imbere. Abasenya ni ab’ibibazo. Abo bagenda basigara inyuma mu mateka, ntabwo tubifuza ko duhura nabo imbere.
Ntihakagire uwo mwakwemerera kubasenyera umutekano, kubasenyera Ubunyarwanda, kuba Umunyarwanda, ntihakagire ubasenyera umuco, ntihakagire ubasenyera imihanda, ntihakagire ubasenyera ubuzima ngo mwemere. Ubuzima ntabwo ari ubwo gukinisha, ubuzima ntabwo ari ubwo gusenya, ubuzima ni ubufite agaciro. Kandi biri mu bushobozi bwanyu kwiha agaciro mushaka.
Ibyo rero birajyana n’ibikorwa nabyo byari byatuzanye hano. Hari ibitaro byubatswe byiza rwose nabonye hano, biruta na byinshi njya mbona mu mujyi hariya. Ibyo bitari rero, ntabwo bigomba kugarukira ku nyubako gusa nziza, ariko mugomba gukomeza kubifata neza bikaba inyubako nziza. Ariko ibitaro, akamaro kabyo ni ukurinda ubuzima bw’abantu. Ni ukubucunga, ubuzima bw’anantu bugafatwa neza, abantu bakagira ubuzima bwiza. Ni ibikorwa rero bikorerwamo, urwaye akajya kwivurizamo, hagaturukamo inyigisho zirinda abaturage indwara zishobora kwirindwa n’ibindi…
Turifuza rero bidatinze kubona biriya bitaro bikora, bibagezaho serivisi, mukwiriye kubona. Bizangarura hano kuza kubabaza niba izo serivisi muzibona koko uko bikwiye.
Hanyuma, hariho uruganda rw’imyumbati. Imyumbati mu mateka yacu ya kera y’abantu bari bakiri inyuma cyane, atandukanye n’ayo tugezemo ubu, imyumbati yarangiriraga mu bayikota. Gukota imyumbati murabizi? Kuyirya mibisi! Haba habayeho kuyongerera agaciro, bakayotsa. Byakwiyongeraho bakayitogosa. Ariko biriya, ni agaciro kagarukira hano iwacu mu rugo, mu mago y’abantu gusa. Ariko ubu ruriya ruganda rugiye kongera agaciro ku myumbati, kuburyo nab’i Burayi bayirya bakabaza ngo: “ariko iyi myumbati ituruka he?”
Hanyuma uko ako gaciro kiyongereyeho, ni na ko ku nyungu y’umuturage uhinga imyumbati, agaciro kaziyongera. Imyumbati rero kuyihinga murabizi, murabishoboye. Icyo bivuze ni ukuvuga ngo reka twongereho agaciro tuyihinge ibe myinshi, ihaze ruriya ruganda, ariko noneho, n’agaciro kiyongere kandi kiyongere mu byo twinjiza mu mufuka wacu. Sibyo?
Ibyo mwasabaga byo kugira imigabane mu ruganda, buriya nabyo biroroshye. Abantu babisuzuma. Hari ibigomba gukorwa. Aha mbere uhera ni ukwishyira hamwe, ni ugushyira hamwe imbaraga. Kuburyo muri ariya ma koperative mugira uko mwishyize hamwe, bitewe n’imikorere yanyu myiza, birashoboka ko mwagiramo uruhare kandi binyuze muri aya ma koperative. Bigateza imbere amakoperetive, bigateza imbere uruganda, bigateza imbere n’abari muri ayo ma koperative.
Byose ni ibiduteza imbere, ndibwira ko mukomeza kubyumva neza, mukomeza kugira ubushake, bwo kugira ngo dutere imbere kandi twihute. Igihe cyinshi cyaratakaye, ntabwo dushaka kongera guta igihe.
Iyo umuntu ari mu mvura anyagirwa, hari uwifuza ko yakomeza kunyagirwa? Uba wifuza ko imvura ihita vuba..Cyangwa ngo ugere aho wakugama vuba. Ntabwo wakwifuza gukomeza kunyagirwa. Amajyambere yacu rero n’uko tugomba kuyifatamo, ni nk’uwo muntu unyagirwa. Ubukene n’ibura ry’iterambere bitunyagiye kera, biratinze.Tugomba kwihuta tukabuvamo.Sibyo?
Ndifuza ko twakora vuba. Nahoze ndeba igishanga kiri hariya aho twagiye ku ruganda, nibazaga impamvu kiri aho cyuzuye amazi gusaaa….? Kikatubera ikibazo aho kutubera igisubizo. Ndifuza ko gitunganywa uko bikwiye kandi vuba, kuburyo cyatubera umusaruro ntikitubere ikigiye kutwangiriza ubuzima bwacu. Ibyo turaza kubikurikiranira hafi ku babishinzwe,bashinzwe guhora bigana n’abaturage uburyo haboneka ibisubizo.
Baturage ba Ruhango rero ubwo butumwa nibwo nari mbafitiye, kandi nk’uko nabasezeranyije nzagaruka. Nta nubwo ari rimwe gusa. Ubwo ni kenshi.
Mugire ubuzima bwiza rero, mugire imbaraga zo gukora no kuduteza imbere mu majyambere, muri ya mikorere bavugaga, mutere intambwe imbere ndetse yihute, Birusheho uko byari bimeze.
Murakoze cyane. Mugire amahoro y’Imana.