Abantu iyo bakeye, bishimye bameze neza n’ibibakomokaho biba byiza, bigira akamaro,bigira umusaruro, bigira gusobanuka nk’uko musobanutse namwe!

Ingamba ni izihe rero? N’intego ni iyihe? Cyangwa se byagerwaho bite ibyo twifuza kugeraho? Ubundi uko bisanzwe byumvikana kandi  uko dukwiye gukomeza Kubikurikiza, iyo abantu bagize imyumvire myiza, bakagira ubushake, bakagira ibikorwa, bakabyitabira, ibyo byose bituma ibyo abantu bifuza babigeraho.

Icya kabiri; iyo abantu bafantanyije, biriya tuvuga by’amakoperative, dushaka ko  Abanyarwanda bahuriramo, ni amakoperative ahuz’ibikorwa, imbaraga zigahuzwa, ibiva muri izo imbaraga biba bitubutse kurusha imbaraga z’umuntu umwe gusa ku giti cye, iyo ahagaze we nyine. Bigatuma izo mbaraga zungukira abantu benshi ndetse zigasumba iz’umuntu umwe n’ibyavuye muri izo mbaraga z’umuntu umwe.

Icyagatatu; iyo buri muntu ku giti cye yumva neza, agakora neza, abantu bakagira aho bahurira, ari ayo makoperative cyangwa ukundi abantu bahurira ku bikorwa, ikiba gisigaye ni Leta ubwayo, leta yanyu kubegera, ikabongera imyumvire,ikabongera ubushobozi ,igafatanya namwe kugira ngo kuri za nzego, kurwego rw’umuntu, ku rundi rwego rw’abantu  bifatanije ibikorwa bivamo bikomeze gutubuka  kandi  bigire inzira igaragara izana izo nyungu.

Iyo mvuze leta ariko ntabwo nshaka kuyivuga yonyine. Leta nayo, imbaraga zayo cyangwa  ubushobozi bwayo, bugira  aho bugarukira. Akenshi Leta nayo    yifuza gufatanya n’urundi rwego, ndetse twifuza ko ahubwo  ari narwo rwanatujya n’imbere ku gihugu cyose. Leta yifuza gufatanya na bariya mujya  mwumva ,  bitwa – bafite amazina menshi – ni rwiyemeza mirimo, ni abikorera, ni …uko mwabyita kose, abashoramari  n’abandi. Abo murabazi? Ni abakora ibikorwa bizana imari, bizana inyungu. Abo ngabo leta yifuza ko batera imbere, ndetse bakaba imbere mu guteza igihugu cyacu imbere no kuzana amabjyambere.

Umuntu, umuturage usanzwe wikorera imirimo ye twifuza ko yakora akunguka, akagira umutekano,agatera imbere.

Icya kabiri, twifuza ko abantu iyo bakora ibikorwa byabo bibateza imbere ku giti cyabo bafatanya. Iyo bafatanije inyungu kuri buri muntu iriyongera.

Icya gatatu ni inzego ebyiri zifatanye; urwego rwa Leta n’urwabikorera. Iyo izo nzego uko ari  eshatu zifatanije,z’abantu, z’amakoperative  za Leta n’abikorera igihugu gitera imbere nk’uko muzi ibindi byateye imbere.

U Rwanda rero ntabwo dushaka kubusanya nibyo ngibyo cyangwa se ntabwo twifuza gusigara inyuma.

Banyagatsibo rero, ibikorwa twabonye, ibikorwa murimo bya buri munsi – kandi mugira amahirwe, amahirwe yuko mufite aho muhera ,mufite aho mushingira. Hari urwego, hari abantu bafite amahirwe yo korora, ubukungu, ubushobozi, bushingiye ku korora. Abandi amahirwe,ubushobozi inyungu bishingiye ku  musaruro uva mubihingwa. Hanyuma ubwo urumva andi mahirwe mufite yo kubihuza byombi. Mugahuza ubukungu buva mu bworozi, mukabuhuza n’ubukungu buva mu guhinga mu musaruro uva muribyo bihingwa.

Dufite ibibazo bitwugarije, by’ubukene, by’iterambere, twifuza gukemura kuruhande rumwe. Kurundi dufite ibisubizo. Si byo? Ibisubizo birahari. Tugomba rero gushaka uko duhuza amahirwe y’ibisubizo  dufite, tukabihuza no gukemura ibibazo dufite. Jye muri ibyo byose ntabwo nzi ikibuze icyo ari cyo. Habuze iki? Habuze iki? Ni ukubishake, ni ukubikora gusa. Ubushake, iyo ufite ubushake, amahirwe, n’ibikorwa bikemura ibibazo ufite.  Naho ibindi twebwe nk’Abanyarwanda twese,turi nk’abandi bantu abo ari bo bose. Imana yaduhaye byose ibyo yahaye abandi. Yaguhaye ubuzima, iguha ubwenge, iguha imbaraga, iguha  igihugu. Izaza no kugukorera se? Wowe iguhaye ibyangombwa byose urangije ubyicayemo urabyangije? Ntabwo Imana izaza kuguhingira, ntabwo  yaza kukororera  kuko yaguhaye byose ibyo washingiraho kugira ngo worore, cyangwa uhinge, weze, cyangwa ucuruze, cyangwa  ukore iniki.Ibi byose Imana yarabitanze.  Sibyo?  Ntitukagondoze! Uzi kugondoza? Wowe Imana yaguha byose, yabigushyize imbere urangije ukayibwira uti “komeza ukore n’ibindi”. Ntabwo ari byo. Tugomba gushyiraho akacu. Iyo iyo myumvire itunganye,isobanutse, ntakinanira abantu. Ntagikwiye kunanira Abanyagatsibo, ntagikwiye kunanira abo muri iyi ntara y’Iburasirazuba, ntanibikwiye kunanira igihugu cyacu.

Jyewe akazi kanjye karoroshye. Akazi ka Perezida karoroshye, ariko ni mwe mugomba kukoroshya. Akazi kanjye aho korohera, nanjye ntabwo ari jye uzaza guhinga mu murima wawe, ntabwo ari jye uzaza kukuragirira inka. Ahubwo jye ndakwibutsa, jye akazi kanjye ni uku kwibutsa, nkakuzindukira nkaza nkakomanga nkakubwira nti  ariko wibutse kuragira inka? Wibutse ko ugomba kuba ufite inka uragire?

Ubundi nkashakisha aho twahera kugira ngo umuturage udafite inka yagirira akamaro uyikeneye ashobore kuyitunga, ashobore kuyibona. Ubundi nkirirwa nshakisha aho twavana imbuto zo guhinga ngo tweze, aho twavana ifumbire. Namara kuhabona nkaza nkababwira ngo ntimureba.Ibiba bikurikiyeho ni mwe mugomba kubikora. Sibyo? Buri wese rero akore akazi ashinzwe. Akanjye nzajya nkakora. Nanjye nzajya nirirwa amanwa ni ijoro nshakisha aho.., hanyuma namwe ijoro n’amanwa mukoreshe ibyabonetse. Si byo?

Amashanyarazi naboneka muyakoreshe,muyakoreshe mu nganda.Ninkugereza amashanyarazi mu rugo rwawe ugahitamo kuyazimya gusa ukitwa ko ufite amashanyarazi, ubwo kandi tuba tubusanyije rero ibyo twagombaga gukora byapfuye. Sibyo? Ugomba kuyakoresha, ukayabyaza umusaruro, ukamererwa neza n’abawe, mukagira ikibatunga, mukanezerwa. Abana bakajya kwiga, bagahaha ubwenge bakaba ibyo bashatse kuba ibyo ari byo byose ibyo abantu bifuza kuba. Ibyo ntabwo byaremewe abandi gusa.

Byaremewe kumererwa neza, Gutera imbere, kugira ubumenyi,kugera kuri byinshi dushingiye kuri ubwo bum.nyi ntabwo byabereyeho abandi  ngo bisige Abanyarwanda.Keretse Abanyarwanda dushatse kuba ari twe twisigaza inyuma. Naho ubundi ibyo byose,abandi  bose mwumva batera imbere, bameze neza, babandi babagemurira. Murabazi? Iyo wumva ngo abagiraneza batwohereje,.. ngo niba ari ibiki? Burya, wowe jya wibaza uti ariko bo babivanye he?  Ibyo banyohereza biza kuntunga bo babigezeho bate? Bo babivanye he? Kuki  jye ntabifite? Si byo? Ni ko dukwiriye kwibaza. Umuntu unyoherereza ikintunga – ok yagize neza – ariko akivana he jyewe ntakwiriye kuba nkivana? Si umuntu se nkanjye? Agomba kuba afite icyo yakoze kugira ngo abigereho nanjye nshobora gukora kugira ngo nzabigereho. Noneho bigatuma wanantunze, nashaka ko untunga igihe gito , nanjye ikindi gihe nkitunga. Ntabwo nakwifuza ko untunga  iteka, ntabwo wantunga buri gihe cyose, nta bwo wahora uncumbikiye igihe cyose. Wancumbikira nanjye nishakira icumbi ryanjye. Niko bikwiriye kuba byumvikana. Wangiriye neza ntagira aho mba  ukancumbikira icyifuzo cyanjye ni uko nakora ibyo nshobora byose kugira ngo uncumbikire igihe gito ubutaha nanjye nicumbikire.

Ibi byose twirirwamo , ibi byose twirirwa tuvuga ni aho bigana. Naho ibindi byaba ari ubunebwe, byaba ari ubugwari. Ntabwo Abanyarwanda dukwiriye kuba ibigwari, nuwakibaye(ikigwari )ajye akiba igihe gito hanyuma yikosore.Si byo? Waba ikigwari igihe gito ariko ukikosora,naho kubaho uri ikigwari igiye cyose nta ubuzima burimo.

Rero ibibazo byavuzwe byinshi nabyumvise. Namwe uko mwabyumvise,kandi birazwi ariko ndibwira ko hari amahirwe y’ibisubizo. Kandi ayo mahirwe turayafite kandi ibisubizo biri muri twe. Nitwiha amahoro, buri wese agaha undi amahoro, tukishyiramo ko tugomba gukora kandi tugakora, tugafatanya, tukamenya ibigomba gukorwa ni uko bigomba gukorwa kandi bigakorwa neza ntabwo tuzacumbika igihe kirekire.
Tugomba, rwose amahirwe ari muri aka karere, tugomba kuyakoresha. Amahirwe ari muri iyi ntara tugomba kuyakoresha,tugomba kuyakoresha tugatera imbere. Amashanyarazi, amazi, imihanda, yewe n’aya mahoteli bavugaga ..,nonese Gatsibo byakumvikana bite ko yo itazabona ihoteli ikajya iyumva mu magambo gusa? Cyangwa iyi ntara yose ikabaho? Bumva gusa ngo habaho ikintu kitwa amahoteli ariko ntibazi icyo ari cyo!

Ntabwo bishoboka. Ubushobozi burahari, bya bindi navugaga, dufatanije ku nzego zose, abashoramari bahari b’Abanyarwanda bagomba kutwubakira  amahoteli tukanezerwa nabo kandi bagakora imali yabo nyine. Abantu bari hano benshi muri iyi ntara no muri utu turere harimo na Gatsibo , bamwe bamaze gukora ibikorwa bibaha amafaranga kuburyo batangira no gutekereza aho  kuyashyira, bitari mu banki gusa.Ariko hari,.. iyo wakoze neza,iyo wacyuye ikivi se ntushaka kwishima? Abandi barashaka uko bava muri za waragi zimwe ziba hano  bakanywa imitobe  itica na byeri nkeya. Ariko Waragi n’urwagwa bakabyoroshya. Sibyo? Ndabeshya? Aaha,ibyo byose biraza kujya ku morongo kandi ndibwira ko biri mu nzira y’umurongo.

Maze rero Banyagatsibo rwose, byose aho bihera n’ubushake, ni ukwigirira icyizere, Abanyarwanda tugomba kwigirira icyizere, n‘Abanyagatsibo ubwo ntimusigare inyuma mu kwigirira icyizere no mu bikorwa bigomba kuduteza imbere. Nongeye kubashimira mwese uko mwaje hano n’abari inyuma nizeye ko turi kumwe.

Ndabashimiye cyane, mbijeje ko mu nshingano buri wese afite zimureba kandi zitandukanye n’izacu, tuzageregeza kuzuzuza twibuka  Abanyagatsibo ko dukwiye gufatanya tugatera imbere n’ahandi mu gihugu bikagenda biryo, igihugu cyacu kigatera imbere.

Mugire amahoro y’Imana.