Nyagatare, 6 Nyakanga 2012
Banyakubahwa Bayobozi mu nzego zinyuranye;
Bayobozi n’Abakozi b’uru ruganda;
Banyarwanda, Banyarwandakazi;
Ndabaramukije kandi mbashimira ubutumire mwatugejejeho ngo tuze gufungura ku mugaragaro uru ruganda rukora amakaro y’amabuye. Iki ni igikorwa cyiza, kizagirira Abanyarwanda akamaro mu byerekeye ubwubatsi, ndetse n’abandi bazakenera aya makaro twabonye mu mwanya.
Nk’uko mubizi, Abanyarwanda n’abaturarwanda bose bajyaga mu mahanga gushaka aya makaro, bagatanga amafaranga menshi kandi bagata igihe kinini.
Ubu rero igisubizo kirabonetse kandi uru ruganda rurerekana ibyo tumaze iminsi tuvuga: ko Abanyarwanda dufite ububasha bwo kwishakamo ibisubizo no kwikemurira ibibazo.
Abandi bashoramari nabo, ari Abanyarwanda ari n’abanyamahanga, baba bakwiye kubona ko u Rwanda rufite byinshi bashobora gushoramo imari yabo bakunguka.
Aho guhora duhanze amaso ibituruka mu mahanga tukamenya guhanga ibyacu bidufitiye akamaro.
Ni nayo mpamvu nsaba ubuyobozi bw’uru ruganda guhora bashyize imbere ubuziranenge mu birukorerwamo, kandi bagashakisha n’ibindi rwakora bikenewe ku masoko.
Amasoko ubu yaraguwe kandi Nyagatare iri hafi y’imipaka y’ibihugu bibiri byo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba dusanzwe duhahirana.
Aya makaro ariko akwiye kugera n’ahandi. Abanyamahanga babona “Made in Nyagatare” cyangwa se “Made in Rwanda” bakaba bazi ko ibyo bagura bikoranywe ubuhanga n’ubuziranenge.
Ikindi navuga ni uko uru ruganda rukwiye kwigisha no guhugura Abanyarwanda benshi, cyane cyane abakiri bato, bakamenya imikorere myiza ishingiye ku buziranenge navugaga.
Ndashimira abagize igitekerezo cyo gushora imari muri uru ruganda, abarwubatse vuba kandi neza, nkasaba n’ubuyobozi bwarwo kurukoresha neza, kurwitaho no kurubyaza umusaruro Abanyarwanda barutezeho.
Murakoze, mugire umunsi mwiza.